Ibibari: Indwara ivurwa igakira
Operation Smile ku wa 22//1/2026 yatanze ikiganiro cyigamije ubukangurambaga bwo kuvura abana bavukanye ibibari, aho bamwe bakozi b’ Ibitaro by’Akarere Kirehe, ibigo Nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima biyemeje gukorana bya hafi kugira ngo abafite ibibari bavurwe.

Madame Mukamwezi Alice, umwarimu muri Kaminuza y’U Rwanda, agashami ko gutera ikinya, yavuze ko mbere yo kubaga umwana ufite ibibari babanza kumutera ikinya. Yagarutse ku bintu by’ingenzi uterwa ikinya agomba kubahiriza kugira ngo ubuvuzi bugende neza.

Umukozi wa Operation Smile Bimenyimana Ezekiel yagaragaje ko ibibari bivurwa bigakira. Aho yagaragaje ko hari abaganga b’inzobere bakorana na Operation Smile binyuze muri Ministeri y’ubuzima, bagahuriza hamwe abafite ibibari bagahabwa ubuvuzi. Yasobanuye uburyo nyabwo bwo konsa umwana ufite ibibari, aboneraho gusaba cyane cyane abajyanama b’ubuzima kuba hafi y’ababyeyi kugira ngo baberekere kandi babafashe ku birebana n’imyumvire kuko bamwe mu babyeyi bibaviramo impamvu y’amakimbirane. Yagaragaje kandi ko Operation Smile itanga amata na bibero zihariye kubana batabasha konka neza kubera ibibari.

Abashinzwe imirire n’abashinzwe ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu bigo Nderabuzima biyemeje gukorera hamwe no guhanahana amakuru hagamijwe kurengera no kuvura ufite ibibari kandi bakita ku ndyo y’umurwayi kuko adashobora kuvurwa atagaragaza ibipimo byiza mu mirire.
Dr. Muhire Casimir, Umuyobozi w’Abaganga mu Bitaro by’Akarere ka Kirehe yashimye uruhare rwa Operation Smile ku bumenyi yagejeje ku bitabiriye inama n’uruhare bagira mu mibereho myiza y’abafite ibibari, aho baherekeza umurwayi no mu birebana n’amikoro kugeza akize burundu, kuko umurwayi avurirwa ubuntu.

Abitabiriye inama biyemeje gukorera hamwe no gusakaza ubutumwa bahawe binyuze mu nama zitandukanye kugira ngo ntihagire ufite ibibari ubura amakuru ku buvuzi cyangwa se akaba yahezwa muri sosiyete.
