Ihererekanyabubasha ry’umuyobozi w’Inama y’ubuzima mushya n’usoje inshingano
Uyu munsi ku wa 20 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w'Inama Njyanama ari kumwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukandayisenga Janvière bayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'Umuyobozi mushya wa Komite y'ubuzima mu Bitaro by'akarere ka Kirehe Bwana Rwagasana Ernest n'ucyuye igihe Padiri Mugiraneza Emmanuel
Umuyobozi w'Inama Njyanama Professor, Dr. KABERA Callixte yashimye uruhare rw'umuyobozi ucyuye igihe mu iterambere ry'Ibitaro aboneraho gusaba umusimbuye gukomereza aho yari ageze ndetse no kwihuta birushijeho kugira ngo imitangire ya service irusheho kuba myiza mu nzego z'ubuzima mu karere.
Dr. Niyonkuru Aine Ernest, DG w'ibitaro yagaragaje ishusho y'ibitaro yizeza ko ubufatanye no gukomeza gushyira mu bikorwa inama zitangwa n'ubuyobozi bigamije kunoza service. Nyuma y’ihererekanyabubasha,abagize Komite y’ubuzima bazengurutse ibitaro bareba service zihatangirwa.
