Umunsi w’Abana Bavutse Igihe Kitageze wizihirijwe mu Bitaro bya Kirehe
Ibitaro by'akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Umuryango Inshuti mu Buzima bizihije umunsi mukuru wahariwe abana bavutse igihe kitageze. Dr. KAKIBIBI Peace,umuganga uvura abana,yavuze ko bimwe mu bikorwa byabanjirije uyu munsi mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abana bavutse igihe kitageze ari:Kongera ubukangurambaga bakoresheje inteko z'abaturage .Amahugurwa y'abakozi bakabakaba 100 mu bigo Nderabuzima n'ibitaro ku kwita ku bana bavutse igihe kitageze.Screening ku babyeyi 17 babyaye igihe kitageze,aho byagaragaye ko icya kabiri muri bo bafite agahinda gakabije, bakaba bazokomeza gufashwa.Mu butubwa yatanze, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Dr. NIYONKURU AINE Ernest yashimye abita ku bana bavutse igihe kitageze, abibutsa ko ari umwanya mwiza wo gusesengura niba koko umwana ahabwa ubuvuzi bufite ireme. Yibukije ababyeyi kwitabira gahunda yo gupimisha inda inshuro 8 ku mubyeyi utwite aboneraho gusaba abagabo kubigiramo uruhare no kwirinda inda ziterwa abangavu .Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Mukandayisenga Janviere yashimye uruhare rw’Inshuti mu Buzima mu iterambere ry'ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, yibutsa ko umuryango mugari ugomba kugira uruhare runini mu kwita ku bana bavutse igihe kitageze kuko bakura bakagirira igihugu akamaro.Umuyobozi w’Inshuti mu Buzima wungirije mu Rwanda Frederick Kateera yagaragaje ko PIH izakomeza gukorana na Leta mu gukemura ibibazo bidasanzwe bikunze kugaragara ku bana bavutse igihe kitageze,harimo kubashakira inzobere zivura zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abo bana nk‘amaso,amatwi,no gukomeza kwita ku mirire yabo.Umunsi waranzwe n’ubuhamya bw’ababyeyi babyaye impinja zitagejeje igihe , imbyino,imikino n’ubusabane.
