Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Kuzana Impinduka mu Ikoranabuhanga

Guverinoma y’u Rwanda yashyize ikoranabuhanga ku isonga mu iterambere ry’igihugu no koroshya imitangire ya serivisi mu nzego zose. Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Kuzana Impinduka mu Ikoranabuhanga bwibanda ku gutanga icyerekezo no gusobanura politiki zijyanye n’ikoranabuhanga no gutanga ubumenyingiro.

Ibyerekeranye n’ubu Buyobozi Bukuru  

 

Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Kuzana Impinduka mu Ikoranabuhanga bwibanda ku gutanga icyerekezo no gusobanura politiki zijyanye n’ikoranabuhanga no gutanga ubumenyingiro. 

 

Bimwe mu byagezweho

 

Mu mwaka wa 2015, Guverinoma y’u Rwanda yemeje Igishushanyo Mbonera cya Smart Rwanda (SRMP). Iyi gahunda y’ibikorwa igamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi yibanda ku kuzana impinduka mu ikoranabuhanga mu nzego zirindwi z’ingenzi: Imiyoborere, Uburezi, Ubuzima, Imari, kwinjiza ihame ry’uburinganire n’urubyiruko mu mikorere, Ubucuruzi n’Inganda, ndetse n’Ubuhinzi. Kugira ngo izi mpinduka zigerweho, iyi gahunda ishingira ku nkingi eshatu z’ingenzi ari zo imiyoborere n’imicungire y’Ikoranabuhanga, guteza imbere impano n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, no kugeza umurongo mugari wa murandasi kuri bose hifashishijwe ibikorwa remezo bihuriweho by’ikoranabuhanga.

 

Mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko murandasi ya 4G LTE igejejwe mu turere twose, hatangijwe n’izindi gahunda zigamije kwegereza umuyoboro munini wa murandasi abayikeneye, nko gushyira murandasi y’ubuntu ya WiFi mu modoka rusange n’ahantu hahurira abantu benshi. 

 

Kugeza kuwa 30 Kamena 2025, ifatabuguzi rya telephone zigendanwa wari umaze kugera kuri Simu Kadi 13,297,344 . Naho umubare w’abafatabuguzi ba murandasi igendanwa wiyongereyeho 0.5%, ugera kuri 10,106,623.

(copy 4)